APR FC irayoboye haba mu bakobwa ndetse no mu bahungu muri FERWAFA YOUTH LEAGUE U-17 2024-2025.
Nyuma y’uko hasojwe imikino ibanza muri FERWAFA YOUTH LEAGUE U-17 mu cyiciro cy’abakobwa, APR WFC U-17 ni yo yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 25 ikarusha inota 1 Police WFC U-17 ya kabiri.
Ibyo APR WFC U-17 yabigezeho nyuma yo gutsindira Kamonyi WFC U-17 ku kibuga cyayo ibitego 3-2 mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08/02/2025.
Ni mu gihe mu bahungu na ho APR FC U-17 yasoje imikino y’amatsinda anafatwa nk’ijonjora ry’ibanze ari iya mbere mu itsinda ryayo, bikayihesha itike yo gukomeza mu mikino y’icyiciro kizakurikiraho.
Usibye aho kandi, APR Football Training Center (APR FTC) ikomeje guhatana mu Urubuto Community Youth Cup mu byiciro bya U-16, U-13 na U-10.
Ibi bikazafasha gukomeza gutyaza Abakinnyi bakiri bato bazajya bahatana mu marushanwa y’abato ategurwa na FERWAFA, abavuye aho bagakomereza mu makipe y’ingimbi n’abangavu ya APR FC, aho bava bakomereza mu makipe atandukanye y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri.
Tubibutse ko ibyo byose bikorwa hagamijwe gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’Umupira w’amaguru, turerera u Rwanda Abakinnyi beza benshi bashoboye.





