Forever Girls FC yikuye mu kibuga umukino wayo na APR WFC utarangiye ku mpamvu zidasobanutse.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2024, APR WFC yakiriye Forever Girls FC haba muri FERWAFA YOUTH LEAGUE U-17 no muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori.
Umukino wa U-17 wabaye urangira nta kirogoya, APR WFC itsinda Forever Girls FC ibitego 7-0.
Ubwo uyu wari urangiye, hakurikiyeho uwa bakuru babo, na wo uratangira, amakipe yombi arakina nta nkomyi.
Bigeze ku munota wa 40 amakipe yombi akinganya 0-0, Forever Girls FC yaje kwikura mu kibuga biturutse ku kuba yari yaje idafite umuganga, uwo yifashishije na we akaza nta bikoresho afite.
Ibyo byari byatumye Umuganga wa APR WFC avura amakipe yombi nk’uko ikipe y’ingabo ibigenza iteka iyo igiye gukina n’ikipe idafite umuganga cyangwa ibikoresho bihagije, ibi bikaba ari mu rwego rwo kwimakaza ihame rya ‘Fair Play’.
Icyaje kuba imbarutso yo kwikura mu kibuga ni uko umukinnyi wa Forever Girls FC yaje gukomereka, maze umuganga wa APR WFC ajya kuzana ibikoresho muri Ambulance ngo amufashe, maze uwari waje ayoboye Forever Girls FC ahita ateza ubwega.
Ubwo bwega ntibwari ubwo kwishimira ubufasha ikipe ye irimo guhabwa, ahubwo yinubiraga ko arimo kubuhabwa n’umuganga w’ikipe barimo gukina, nyamara iri ni rimwe mu bigize ihame rya ‘Fair Play’.
Komiseri w’umukino yasabye Forever Girls FC gusubira mu kibuga ngo umukino ukomeze kuko nta mpamvu ihari yatuma udakomeza ngo urangire, ariko uwari uyihagarariye arinangira.
Habayeho gufata iminota iteganywa n’amategeko bategereza ko Forever Girls FC igaruka mu kibuga ariko iranga, iyo minota ishize abasifuzi bafata icyemezo barangiza umukino.
Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro wa Komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA, ukazafatwa hashingiwe kuri raporo ya Komiseri w’umukino.