Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Brig Gen Deo RUSANGANWA basuye APR F.C mbere yo gukina na Rayon Sport

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba ari numwe mu bayobozi b’lcyubahiro ba APR F.C Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Chairman w’iyi kipe Brig Gen Deo RUSANGANWA basuye iyi kipe mbere yo gucakirana na Rayon Sport kuri iki cy’umweru.

Chairman wa APR F.C yatangiye yakira umuyobozi Mukuru aho yamubwiye uko ikipe imeze nuko baniteguye kwitwara neza muri uyu mukino.

Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR F.C Gen MK MUBARAKH yongeye kubibutsa ko mu gihe nk’iki Rayon itigeze itsinda APR F.C ko bagomba kubishyira mu mutwe.

Yagize ati: nizeye ko ejo amanota azataha iwacu kuko ubushobozi murabufite kandi murabizi ko iyo mutsinze buri mukino hari ibyo mugenerwa ariko by’umwihariho mwatsinda uyu mukino hari ibyange nange mba mbahishiye kandi nubu rwose ntibyahindutse, agaseke kari hariya mwe nimwitware neza ejo ubundi nange nkore ibyo mpora mbemerera.

Abasanzwe hano murabizi ko muri iki gihe k’lgisibo Rayon itaradutsinda na rimwe ejo rero bikomeze gutyo mudushimishirize Abakunzi ba APR F.C, n’ Ingabo z’ u Rwanda kandi twese tuzaba tubari inyuma
Mbifurije amahirwe masa.

APR F.C, Intsinzi Iteka.

Gen MK MUBARAKH Yabijeje gukomeza kubashyigikira
Chairman wa APR F.C Brig Gen Deo RUSANGANWA
Maj Elias Kavuna Team Manager yarahari
Abakinnyi bariteguye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top