Gen. MK Mubarakh yageneye APR FC ubutumwa bwuje impanuro

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen. MK Mubarakh Muganga yageneye ubutumwa abakinnyi ba APR FC abibutsa ibyo Abanyarwanda babayegerejeho.

Ubwo butumwa yabubahaye mbere y’uko APR FC yakirwa na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga rwa X, Gen. MK Mubarakh yagize ati “Bakinnyi ba APR FC, Mwatweretse ko Muri Intare Kandi Mushoboye. Inama n’Intego ni Ya Yindi. Mwarahize Natwe Biba Uko

Nimuze Duhigure, Abakunzi b’Inkotanyi Barategereje.

APR FC, Intsinzi Iteka!”

Umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/9/2024 guhera saa mbili z’ijoro (8:00pm) ku isaha ya Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top