Gen. MK Mubarakh yasuye APR FC mbere yo gukina na Pyramids FC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen.MK Mubarakh MUGANGA yasuye APR FC mu myitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino uzayihuza na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri ryo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ni imyitozo yakorewe muri Stade Amahoro kuri uyu wa kane tariki ya 12/9/2024, ari na ho uwo mukino uzabera kuwa gatandatu tariki ya 14/9/2024 guhera saa kumi n’ebyiri.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose barimo n’abari baragiye mu nshingano zo gufasha ibihugu byabo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Ubwo imyitozo yari irangiye, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’abakinnyi n’abatoza, bibukiranya intego maze bamusezeranya kwitwara neza imbere ya Pyramids FC.

Mu izina ry’abandibakinnyi, Kapiteni wabo Niyomugabo Claude yasabye abafana n’abakunzi ba APR FC muri rusange kuza ari benshi bagashyigikira ikipe yabo, kuko urugamba izaba iriho ruzaba rukomeye gusumbya urwo yarangije, bityo umusanzu wabo na wo ukazaba ari ingenzi cyane.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasuye APR FC ari kumwe n’Umuyobozi wayo, Col. (Rtd) Richard Karasira ndetse n’Umuhuzabikorwa w’abakunzi n’abafana b’iyi kipe y’ingabo, Col. (Rtd) Geoffrey Kabagambe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top