General MK MUBARAKH na Maj Gen Vincent NYAKARUNDI basuye APR F.C bayifuriza intsinzi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C, General MK MUBARAKH ari kumwe n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen V Nyakarundi basuye ikipe ya APR F.C aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Bakihagera bahawe ikaze n’umuyobozi w’iyi kipe Col. Richard Karasira aho babanje gukurikira imyitozo yiyi kipe.

Nyuma y’imyitozo Col Richard Karasira  yahaye ikaze abayobozi bakuru kuri icyo kibuga cya APR F.C aho baganirije Abakinnyi ku ntego z’ikipe n’ibindi.

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. MK Mubarakh Muganga yibukije ko intego ikiri yayindi “Intsinzi” bityo ko bagomba kugira umurava bakayigeraho

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C yatangiye aha ikaze Abakinnyi bashya binjiye mu muryango wa APR F.C muri uyu mwaka, akomeza agenera ubutumwa ikipe muri rusange.

Yagize ati “Mbanje guha ikaze Abakinnyi bashya twungutse, muje mu muryango mwiza kandi uhora ushaka intsinzi dore ko ari zo ntego zacu muri rusange, Abakinnyi dusanganywe murabizi neza ko intsinzi ari yo dushyira imbere kuruta ibindi, iyi ni ikipe ya Gisirikare ariko namwe burya mu kibuga muba muri abasirikare, rero mugomba kubyerekana mutahana instinzi. Kandi twizeye ko kuri uyu mukino turi twitegura muzaduha intsinzi.”

Abakinnyi n’abatoza bahawe impanuro zuje impamba ishyitse mu rugendo rwa CAF Champions League

Yakomeje ababwira ko bafite ikintu gikomeye kibategereje kuri uyu wa Gatandatu anabifuriza intsinzi.

Ati “Iyi mikino murimo ni yo tuba tugomba kwerekaniramo ko natwe duhagaze neza, kuri uyu wa Gatandatu nizeye ko mwiteguye kandi neza, Abatoza banyu bari hano bari kubereka buri kimwe cyatuma mwitwara neza, ibyo babereka rero murasabwa kubikora mu kibuga.Gutsinda igitego kimwe ni byiza ariko se kuki mutatsinda n’icya kabiri kibaha umutekano, mugashyiramo n’icya gatatu bikarushaka kuba byiza?”

“Nk’ubuyobozi rero abo dusangaywe hano murabizi ko ibihembo mukura muri iyi mikino biba ari ibyanyu rero nta cyahindutse ni mubitware, natwe dusigare tubashakira n’ibindi nk’uko bisanzwe.”

“Icyo nabifuriza rero ni amahirwe masa kuri uyu wa Gatandatu. APR tupa? ndani ndani ndani…”

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj.Gen. Vincent Nyakarundi na we yunze mu rya Afande CDS maze asoza abifuriza Intsinzi

Maj Gen Vincent Nyakarundi mu ijambo rye yongeye kwibutsa aba bakinnyi ko ikintu cya mbere bagomba kumenya, ko ari amayeri y’uwo bahanganye kuko ari byo biganisha ku intsinzi, kandi ko babitezeho intsinzi kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Umupira ubamo amayeri menshi ariko iyo wize neza amayeri y’uwo muhanganye birakorohera kumutsinda, abo mwakinnye na bo umukino ubanza mwamaze kumenya imikinire yabo, hano rero turi iwacu ni ho tugomba kubatsindira kuko murabishoboye tuzaba turi imbere y’Abakunzi bacu ntakabuza ko muzaduha ibyishimo, mwitware neza natwe ibyo tubagomba murabizi, mbifurije intsinzi.”

APR F.C irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’Umugoroba ikina umukino wo kwishyura uzayihuza na Azam mu mukino wa CAF Champions League.

Umuyobozi wa APR FC, Col. Richard Karasira
Abakinnyi na bo babonye umwanya maze bizeza Abayobozi ko bazirikana ko Umugabo ari usohoza ubutumwa bw’abamutumye ataniganwe ijambo
Mu ifoto y’urwibutso

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top