Igikombe cy’Amahoro: APR FC yamenye aho izasubukurira urugendo

APR FC yatombowe ba Musanze FC, bityo ni yo bazahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/01/2025 ni bwo hakozwe tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’Amahoro 2024-2025.

Iyi tombola yakozwe n’amakipe yakinnye ijonjora ry’ibanze, akaba yatomboye mu makipe 8 yageze muri 1/4 cy’irangiza mu mwaka ushize.

Aha ni ho Musanze FC yahise itombora APR FC, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Ubworoherane ku matariki ya 11 – 12/02/2025.

Umukino wo kwishyura wo uzabera kuri Pele Stadium ku matariki ya 18-19/02/2025.

Mu irushanwa riheruka APR FC yari yaseserewe na Gasogi United kuri penaliti 3-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Uko andi makipe azahura:

Amagaju FC vs Bugesera FC

AS Kigali vs Vision FC

INTARE FC vs MUKURA VS & L

Rutsiro FC vs Rayon Sports

City Boys FC vs Gorilla FC

Nyanza FC vs Police FC

AS Muhanga vs Gasogi United FC

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top