APR FC yatombowe ba Musanze FC, bityo ni yo bazahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/01/2025 ni bwo hakozwe tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’Amahoro 2024-2025.
Iyi tombola yakozwe n’amakipe yakinnye ijonjora ry’ibanze, akaba yatomboye mu makipe 8 yageze muri 1/4 cy’irangiza mu mwaka ushize.
Aha ni ho Musanze FC yahise itombora APR FC, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Ubworoherane ku matariki ya 11 – 12/02/2025.
Umukino wo kwishyura wo uzabera kuri Pele Stadium ku matariki ya 18-19/02/2025.
Mu irushanwa riheruka APR FC yari yaseserewe na Gasogi United kuri penaliti 3-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.
Uko andi makipe azahura:
Amagaju FC vs Bugesera FC
AS Kigali vs Vision FC
INTARE FC vs MUKURA VS & L
Rutsiro FC vs Rayon Sports
City Boys FC vs Gorilla FC
Nyanza FC vs Police FC
AS Muhanga vs Gasogi United FC