Imbere y’abafana benshi, APR FC yatsinze Mukura VS & L

Imbere y’abakunzi n’abafana bayo benshi banashimwe umusanzu wabo, APR FC yatsinze Mukura VS & L ibitego 3-2.

Wari umukino wa gicuti ariko waje guhinduka ishiraniro, wakinwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/9/2024.

Ni APR FC yakinnye idafite abakinnyi basaga 10 barimo abari mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse ba Mamadou Sy na Pavelh Ndzila bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo.

Uyu mukino APR FC yawutangiye ihererekanya neza umupira kurusha Mukura VS & L yo wabonaga ishaka gukina isatira itunguranye, bimwe bita “Count-attacks”.

Icyakora ubwugarizi bwa APR FC bwakunze kuba buri maso, ndetse n’Umunyezamu Yvan Ruhamyankiko akaba yari ahagaze neza.

Kuyobora umukino ari na ko ihoza ku nkeke ab’inyuma ba Mukura VS ni byo byaje kuvamo igitego cyatsinzwe na Lamine Ba ku munota 43 ndetse igice cya mbere kiza kurangira nta gihindutse.

Mu gice cya kabiri, n’ubundi APR FC yatangiriye hejuru, ibintu byatanze umusaruro kuko Thadeo Lwanga yaje kwinjiza igitego cya kabiri ku munota wa 51.

APR FC yari imaze kubona ibitego bibiri byabaye umwanya mwiza wo gukomerezaho kwiga ibishya mu mikinire, ari na byo byavagamo udukosa twa hato na hato.

Ibyo byaje gutuma Mukura VS & L yishyura ibitego yari yatsinzwe, aho kimwe cyishyuwe na Elie Tatou Iradukunda ku munota wa 63 maze Bonheur Sannu Hende yishyura n’icya kabiri ku munota wa 75.

Icyakora ibyo byabaye nko gukora INTARE mu jisho, APR FC yahise yongera kwatsa umuriro kuri Mukura VS, biyifasha guhita ikora ikinyuranyo cy’igitego cyinjijwe na Victor Mbaoma kuri Penaliti ku munota wa 77.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko APR FC igakomeza kwiharira umukino, gusa nta mpinduka byatanze kuko iminota isanzwe y’umukino yarangiye ndetse hongerwaho indi ariko yose ishira bikiri ibitego 3-2.

APR FC iritegura umukino uzayihuza na Pyramids FC yo mu Misiri, uzaba ku itariki ya 14/9/2024 kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri (6:00pm), ukazaba ari umukino w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Abakunzi n’abafana ba APR FC barashikirwa umusanzu wabo mu kuyishyigikira
Na bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru babarizwa mu yandi makipe bari baje kwihera inisho

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top