ITANGAZO

Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibihuha birimo gukwirakwizwa mu Itangazamakuru bivuga ko itarahemba Abakinnyi n’abandi bakozi bayo.

APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano ayariyo yose kandi ihembera ku igihe.

Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi n’abafana bayo ndetse n’ abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibyo binyoma bigamije gusebya no guharabika APR FC.

APR FC ikomeje intego yayo yo kwegukana igikombe cya Rwanda Premier League ndetse n’icy’Amahoro, kugirango isohokere igihugu kandi yitware neza mu marushanwa mpuzamahanga kurusha ibindi bihe bitambutse.

Abakunzi n’abafana bayo rero barasabwa kudacibwa intege n’ibihuha biba byahimbwe kandi bigakwirakwizwa n’ababifitemo izindi nyungu zitagamije ineza ku ikipe y’ingabo.

Abakinnyi ba APR FC bagize n’uwo bumvana ikinyoma cyo gutinda guhembwa baramuseka
Abakunzi ba APR FC barashishikarizwa kwirinda kuyobywa n’abakwiza ibihuha, ahubwo bagakomeza gushyigikira ikipe yabo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top