Mu munezero, basoje imyiteguro y’umunsi wa 6 wa Shampiyona (Amafoto)

Abakinnyi na APR FC bakoze imyitozo ya nyuma bitegura umukino w’umunsi wa gatandatu (6) wa Rwanda Premier League.

Ni umukino ugomba guhuza APR FC na Gasogi United, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2024 guhera saa moya z’umugiroba (7: 00pm).

Imyitozo yakozwe kuri uyu wa gatanu yari iya nyuma yo kwitegura uwo mukino, ikaba yitabiriwe n’abakinnyi b’iyi kipe y’ingabo uretse Mamadou Sy utaragera i Kigali nyuma y’aho akiniye umukino ikipe y’igihugu ya Mauritania kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Muri uyu mukino kandi ntihazagaragara Thadeo Lwanga wageze i Kigali uyu munsi kuwa gatanu avuye gukinira ikipe y’igihugu ya Uganda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top