Abakinnyi ba APR FC bakoze imyitozo ya nyuma bitegura umukino ugomba guhuza iyi kipe y’ingabo na Rayon Sports.
Ni umukino uzabera muri Stade Amahoro kuri iki cyumweru tariki ya 9/03/2025.
Imyitozo ya APR FC yaranzwe n’umwuka mwiza kuri bose bishongiye ku cyizere bifitiye cyo guha ibyishimo abakunzi n’abafana.
APR FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Rwanda Premier League aho irushanwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo.




















