Muracyafite amahirwe imbere yanyu Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa ubwo yasuraga iyi kipe

Kuri uyu wa kabiri taliki 25 gashyantare
APR FC yakoze imyitozo yitegura imikino iri imbere haba mu gikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona bigikomeje, ni imyitozo yanitabiriwe na Chairman w’iyi kipe Brig Gen Deo Rusanganwa wanazanye ubutumwa bwa Gen MK Mubarakh bwo kongerera morale iyi kipe.

Nyuma y’imyitozo, chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa yaganirije abagize iyi kipe abibutsa ko APR FC ikiyiranga ari intsinzi ko ibindi byose biba ari ugutsindwa.

Yagize ati: hano benshi muri mwe mwavutse musanga APR FC ihari,ari nako iba ikipe y’ubukombe itsinda ahariho hose, gutsindwa, kunganya ari ikizira muri iyi kipe niki kiri kubura gituma amanota atakara twari tuyafite? Mufite imikino yegeranye murabizi ariko iyo mikino niyo tubitezeho, muri abakinnyi bakomeye mugomba kwerekana itandukaniro muri iyi mikino.

Mu ubutumwa bwa Gen MK Mubarakh yageneye iyi kipe yongeye kubibutsa ko igikombe kidategereza umunsi wa nyuma ko kugitwara bisaba kugitwara hakiri kare kandi ko babashyigikiye mu mikino bafite imbere bagomba gutanga ibishoboka byose kugira ngo ikizere kigaruke mu bakunzi b’iyi kipe.

Ikipe ya APR FC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa kane ikina na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top