Niyigena Clement yatanze ubutumwa mbere y’uko APR FC ikina na Mukura VS

Niyigena Clement yageneye ubutumwa abakunzi n’abafana ba APR FC mbere yo guhura na Mukura VS & L, aho yagaragaje ko intego ikiri yayindi y’amanora atatu batitaye ku gukomera k’uwo ari wese bahanganye.

Ni nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura uwo mukino, yakozwe kuri uyu wa ganu tariki ya 13/12/2024.

Aganira na APR FC TV, Niyigena Clement yavuze ko Abakinnyi bameze neza n’akanyamuneza ni kenshi nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports.

Ati “Mu ikipe tumeze neza, cyane ko iyo tubonye Intsinzi nka kuriya yongera byongerera akanyabugabo abakinnyi na buri wese uri hafi y’ikipe aba yumva hari icyiza cyayobayemo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza.”

Yakomeje avuga ko batigeze birengagiza amateka ya APR FC na Mukura VS mu mikino iheruka kubahuza, ati “Dusanzwe tubizi ko Mukura VS ijya igora APR FC, ariko ikituri mu mutwe ni uko tugomba kubona amanota atatu.”

Yasoje asaba abafana kuzana umusanzu wonyine ikipe ibasaba, ari wo wo kuyishyigikira, kugirango bashyire hamwe bashaka Intsinzi.

Ati “Nk’uko abafana bamaze iminsi babigaragaza, bakomeze babe hafi y’ikipe badushyigikire, biradufasha cyane iyo tubabona baje kudushyigikira ari benshi.”

APR FC izakira Mukura Victory Sports et Loisirs kuri Kigali Pele Stadium mu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2024 saa cyenda z’amanywa (3:00pm).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top