Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou yasinyiye ikipe ya APR F.C
Pitchou usanzwe umenyereye shampiyona y’u Rwanda cyane ikipe ya APR FC aje yisanga Muri iyi kipe Nyuma yo kongera kuyisinyira, akaba yiteguye gutangira imyitozo yitegura imikino iri imbere akanatanga umusanzu we mu ikipe dore ko ari umukinnyi usanzwe wihuta mu kibuga.
Tubibutse ko bwa mbere Nshimirimana ismaël Pitchou yaje muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2023-2024
Ikipe ya APR FC iragaruka mu kibuga ku itariki ya kane mutarama 2025 ihura n’ikipe ya Musanze mu mukino w’ikirarane, umukino uzabera kuri sitade ubworoherane.