APR FC U-17 yasubiriye Rayon Sports FC U-17 iyitsinda no mu mukino wo kwishyura, APR WFC U-17 ihigika Indahangarwa WFC U-17 zahanganiraga umwanya wa mbere.
Nyuma y’aho APR FC U-17 itsinze Rayon Sports FC U-17 ibitego 9-1 mu mukino ubanza, ikipe y’ingabo yasubiriye Gikundiro iyitsinda 5-2 mu mukino wo kwishyura.
Ni umukino wakiniwe i Shyorongi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/12/2024.
Nk’ibisanzwe wari umukino urimo guhangana kwo ku rwego rwo hejuru, byanagaragazaga ko ikipe yo mu Nzove yongereyemo amaraso mashya ugereranyije n’abakinnyi yatangiranye.
Icyakora ntibyayibujije gutsindwa ibitego 5 ariko na yo ibasha kureba mu izamu rya APR FC ubugira kabiri.
Gutsinda uyu mukino kwa APR FC U-17 byakomeje gushimangira umwanya wa mbere yicayeho muri iryo tsinda iherereyemo, igakurikirwa na Gorilla FC U-17 irusha amanota 3.
Mu bakobwa, APR WFC U-17 yatsinze Indahangarwa WFC U-17 ibitego 2-0, aya makipe yombi akaba yahataniraga kurangiza imikino ibanza yicaye ku ntebe y’icyubahiro.
Aya makipe yombi yinjiye muri uyu mukino anganya amanota 15/15, APR WFC ikaba ku mwanya wa mbere kubera ibitego byinshi izigamye kurusha Indahangarwa WFC U-17.
Gutsinda uyu mukino kwa APR WFC U-17 byatumye ihita yiharira iyo ntebe y’icyubahiro yicaranyeho amanota 18/18, ikarusha Indahangarwa WFC U-17 amanota 3.



