Intero ni imwe mu bakinnyi ba APR FC bati “Urugamba ni nk’urundi” ubwo bakoraga imyitozo ya nyuma bitegura Marine FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League.
Uwo mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/01/2025.
Ubwo hari harangiye imyitozo ya nyuma yo kwitegura uwo mukino, Kwitonda Alain ‘Bacca’ yashimiye abakunzi n’abafana ba APR FC uburyo bakomeje kubashyigikira, maze abagenera ubutumwa.
Ati “(Marine FC) Ni ikipe twiteguye neza, umwuka ni mwiza, tugomba gutsinda.”
Yakomeje abamara impungenge ku byo kuba bagiye gukinira hanze, ati “Ni byo ikibuga cyose kiba ari ikibuga ariko iyo uri ahantu hatari iwanyu birakugora, gusa urwo si urwitwazo kuko tugomba gutsinda. APR FC igomba guhora itsinda.”
Abajijwe ku mbogamizi bagize mu mukino APR FC iheruka gutsindamo Musanze FC igitego 1-0 kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, yasubije ko ntacyari kubagora.
Ati “Navuga ko nta cyatugoye kuko twese turi Abakinnyi bakuru, kandi icyo twese dushyize imbere ni intsinzi, buri mukino wose tugomba kuwutsinda.”
Yasoje yongera kugira icyo asaba abakunzi n’abafana ba APR FC mu izina rya bagenzi be.
Ati “Nabasaba ko bakomeza kutuba inyuma nk’uko babikoze kuri Musanze FC bakaza ari benshi, kandi turabizeza ko tuzakora uko dushoboye kose tukabaha ibyishimo.”
APR FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, aho ifite amanota 28.