Amashirakinyoma kuri APR WFC mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 10

APR WFC yegukanye igikombe nyuma y’imyaka ibiri igarutse

Benshi bakomeje kwibaza ku ishusho n’intego bya APR WFC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abari n’abategarugori, aho bamwe bumva ko ije guhangana n’andi makipe agisanzwemo ariko bakibaza ku bushobozi bwayo kuko yazamuwe n’abakinnyi bato.

Ni nyuma y’uko itsinze Forever WFC ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma maze ikegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Mu mpeshyi y’umwaka w’2013 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kugabanya umubare w’amakipe Minisiteri y’ingabo yari ifite muri shampiyona mu mikino itandukanye. Mu kugabanya ayo makipe, APR WFC ni imwe mu makipe yasheshwe.

Mu 2022, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 9 iyi kipe itakibaho, Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwasanze ari ngombwa kongera guha amahirwe abana b’abanyarwandakazi bakongera gukina umupira w’amaguru, banzura ko APR WFC igarukaho.

Inshingano zo kongera kugarura APR WFC zahawe Ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri APR FC, GATIBITO Byabuze.

 Muri uwo mwaka wa 2022 habayeho kwicara umushinga urapangwa, hemezwa ko ikipe igomba kubakwa bushya haherewe ku bana bato, bagategurwa ku buryo byibuze nyuma y’imyaka ibiri APR WFC yazamuka mu cyiciro cya mbere.

APR WFC ni ikipe ije gutanga urugero ku yandi makipe

Mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga, haherewe ku bana b’abakobwa bari basanzwe bitoreza mu INTARE Football Training Center (INTARE FTC) mu Karere ka Huye, maze bandikishwa muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 17.

Abo bana bitwaye neza ndetse begukana umwanya wa 3 ku rwego rw’igihugu, bahamya ubushobozi bwabo bwo gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ibintu bitatindiganyijweho maze barandikishwa.

Muri uwo mwaka w’imikino wa 2022-2023 bahise bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, bayikina buri wese ataha iwabo cyangwa mu kigo cy’ishuri yigaho, kandi bitwara neza aho begukanye umwanya wa 3 batsinzwe imikino itatu gusa.

Ibi byatanze icyizere kidashidikanywaho maze bahita banashyirwa mu kigo kimwe muri Petit Seminaire Baptiste de Butare, bakina shampiyona mu mwaka ukurikiyeho (wa 2023-2024) biga hamwe.

Ibi ni byo byavuyemo umusaruro ntagereranywa, aho begukanye igikombe cya shampiyona badatsinzwe umukino n’umwe, aho banganyije umukino umwe gusa bagatsinda 16.

Ese APR WFC izagumana ‘Baby Faces’ gusa?

Uroye abakinnyi ba APR WFC haba mu myaka ndetse n’igihagararo, wakwibwira ko ari ikipe y’abato (Junior) uyigereranyije n’amwe mu makipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Icyakora ubabonye mu kibuga we intekerezo zirahinduka, kuko bakina iby’abakuru n’ubwo ari bato.

Ubuyobozi bwa APR FC ari na bwo bureberera APR WFC nk’ikipe y’ingabo, bwemeje ko iyi kipe itazahinduka, ko ahubwo izakomeza gukina ari na ko irushaho kugira inararibonye kugeza igihe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara ibikombe.

Icyakora ntibizabuza kuba yakongerwamo imbaraga aho zikenewe kugirango irusheho gukomera no kugira ubushobozi bwahatana mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi ariko bizakorwa hibandwa ku gusigasira uburere n’indangagaciro bikwiye kuba biranga umunyarwandakazi, ari na yo mpamvu ingeso mbi nk’ubusinzi, ubwomanzi n’izindi, zikumirwa aho ziva zikagera haba mu bakinnyi cyangwa abandi bashobora guhirahira kuzibajyanamo.

Ibi kandi n’andi makipe akwiye kubireberaho hagamijwe kuvugurura umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori kugirango na wo urusheho gutera imbere.

Abakinnyi hejuru ya 95% bari munsi y’imyaka 20, barimo n’abafite imyaka 16
Rutahizamu Zawadi Ukwishaka ni we watsinze ibitego byinshi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top