Buregeya Prince ntakiri umukinnyi wa APR FC

Abyisabiye, Buregeya Prince yavuye mu ikipe ya APR FC yari amazemo imyaka iyingayinga 10.

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko Buregeya ubwe ari we wisabiye ko yakwemererwa kuva mu iyi kipe y’ingabo yari agifitemo amasezerano y’umwaka umwe.

Buregeya yageze mu ikipe ya APR FC avuye mu INTARE FC, akaba yarazamukiye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC (APR FA).

Buregeya Prince ni we wari ufite umuhigo muri APR FC wo kuba ayimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bose

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top