APR FTC: URUGANDA RUKORA ABAKINNYI RURAKATAJE (AMAFOTO)

APR FOOTBALL TRAINING CENTER (APR FTC), irerero rya APR FC bamwe bafata nk’uruganda rukora abakinnyi rirakataje muri gahunda y’imyitozo mu biruhuko.

Ni irerero ryashyizweho muri gahunda yagutse yo guteza imbere umupira w’amaguru hashingiwe ku bakiri bato, ishami rya Kigali ari na cyo cyicaro gikuru rikaba ryaratangiye mu 2021.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru muri APR FC, iri rerero ryashyizweho ndetse rigaba amashami hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gutoza no kwigisha abakinnyi benshi kandi bashoboye, ku buryo mu minsi iri imbere amakipe atazajya yihutira gushaka abakinnyi mu mahanga.

Ni irerero ry’abakinnyi mu byiciro bitandukanya, abakobwa n’abahungu

APR FTC kugeza ubu igizwe n’ibyiciro bitandukanye, ari byo U-10, U-11, U-13, U-15, U-17, U-19 na U-20 iyi ikaba inarimo gukina shampiyona y’icyiciro cya gatatu (D3).

Ibyiciro bya U-9, U-11, U-13, U-15 bitoreza muri Centre des Jeunes Don Bosco-Gatenga, mu gihe U-17 na U-19 bo bitoreza ku kibuga gishya cya Tapi Rouge i Nyamirambo.

Iri rerero rifite abatoza: Munyankindi Jean Paul, Ngabo Albert, Lomami Andre, Mwitirehe Jean Marie Vianney na Richard buri cyiciro kikaba gifite umutoza wacyo.

APR FTC ifite amarerero mato ayishamikiyeho hirya no hino mu gihugu, yose hamwe akaba amaze kuba 19.

Ayo marerero yose atorezwamo abakinnyi, bakazajya bategurirwa amarushanwa, abakinnyi beza kurusha abandi bazajya bavamo bashyirwe hamwe bakomeze gukurikiranwa kugeza babaye abakinnyi bakomeye.

Abakinnyi bitoreza muri APR FTC mu Gatenga

Bamwe mu bakinnyi bato kurusha abandi mu irerero APR FTC

Ni bamwe mu bazavamo abakinnyi bakomeye bazaba ibisubizo by’imbere mu gihugu ku kibazo cy’ubuke bw’abakinnyi beza kandi bakomeye

Irerero ni ryo ryavuyemo ikipe ya APR WFC yegukanye umwanya wa 3 muri shampiyona

Aba ni bamwe muri bo bari bagiye gufasha mu guhereza imipira ku kibuga mu gihe cy’imikino yaba iya shampiyona cyangwa mpuzamahanga

Rutahizamu

Banaganirizwa ku ndangagaciro ziranga umukinnyi mwiza n’izikwiye kuranga umunyarwanda mwiza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top