
Abakunzi ba APR FC batangiye kugura amatike y’umukino w ’Umunsi w’Igitinyiro” iyi kipe izahuriramo na Power Dynamos yo muri Zambia tariki ya 17 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.
Ni amatike yashyizwe mu byiciro bine aho abazicara mu myanya isanzwe hasi no hejuru(Upper &Lower) bazishyura 3000 Frw ahitezwe abakunzi benshi ba Gitinyiro kuri uwo munsi udasanzwe.
Mu byindi byiciro, abazaba bari muri VIP bari kwishyura ibihumbi 20 mu gihe muri VVIP ari ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda. Mu myanya isigaye ikunda gushira mbere y’iyindi Executive Seats bazaba bishyura 100 000 Frw na ho Sky Box nk’ibisanzwe akaba ari 1 000 000 Frw.
Umutoza w’ikipe nkuru Abderrahim Taleb amaze iminsi atangaza ko ari kubaka ikipe ikomeye izigaragaza mu marushanwa y’imbere mu gihugu, aho umukino wa Power Dynamos ari wo uzerekana urwego rwa nyarwo rw’ikipe yitegura amarushanwa nyafurika.
Byitezwe ko uyu mukino ari wo uzagaragaraho abakinnyi bose bashya ndetse n’abashobora kuzajya bifashishwa mu babanza ari yo mpamvu abakunzi ba APR FC bararitswe ku bwinshi kuwitabira.
Ikipe ya Power Dynamos ifite amateka akomeye kuri uyu mugabane aho mu gice cya Afurika iherereyemo ari yo yegukanye igikombe cyo kuri uyu mugabane mbere y’ibindi bigugu nka Kaizer Chief, Mamelody Sundowns cyangwa se Orlando Pirates.
Iyi kipe imaze iminsi ikina imikino ya gicuti muri Afurika y’Epfo aho iri kwitegurira umwaka wa Shampiyona mushya. Yahuye n’amakipe yo muri iki gihugu nka Chippa United na Sekhukhune United banganyije igitego 1-1.
Nkuko bimeze kuri Gitinyiro, Power Dynamos ni ikipe itanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ya Zambia aho aba ari bo bayifashije kubona itike y’igikombe cya Afurika iheruka gukina ndetse n’ikizaba uyu mwaka muri Maroc.
Nawe wagura tike yawe ukanze *662*700*112# ukazaba umwe mu bazagaragara ku “Munsi w’Igitinyiro”
