Umukunzi wa APR FC akaba anashinzwe ubukangurambaga mu rwego rw’umujyi wa Kigali, Gatete Thomson atangaza ko afite ikizere ko n’iyi Shampiona nayo igomba kuza mu bindi bikombe.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ikipe ya APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira, atangira anasobanura uko abona ikipe ye akunda.
Yagize ati: ”Ikipe yacu imeze neza,urabona ko igenda imenyerana kuko ku kigero cya 80% ni ikipe nshyashya urebye muri 11 babanzamo,n’Abatoza nabo ni bashya ,kuba rero itaratsindwa umukino n’umwe muri Shampiona, biraduha ikizere ko iyi Shampiona nayo igomba kuza mu bindi bikombe”
Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Gatete, yagize ubutumwa agenera bagenzi be b’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu abasaba gukome kugirira ikizere ikipe yabo.
Yagize ati: ” Icyo nabwira n’uko ibi byose kugira ngo bigerweho biradusaba imbaraga zacu twese nk’Abafana n’ikipe yose muri rusange,mboneyeho no gusaba bagenzi banjye ko ku Cyumweru Stade Umuganda tugomba kuyuzura ubwo tuzaba dukina na Etincelles FC, umurindi wacu nizo mbaraga z’ikipe yacu Umurava instinzi.”