Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe ya APR FC cyo kimwe n’andi makipe yatwaye ibikombe bya Shampiyona iwabo, uyu munsi ni  bwo yamenye ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2025 ari bwo hazakorwa tombola y’uko amakipe azahura mu majonjora y’ibanze ya CAF Champions League ya 2025-2026.

Ni tombola izabera mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, kimwe mu bihugu bitatu byo mu Karere biri gukinirwamo igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2024.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yemeje ko amakipe 62 arimo APR FC ari yo azakina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ry’umwaka utaha w’imikino.

Ni nde ushobora guhura na APR FC?

Bitandukanye n’imyaka yabanje, uyu mwaka amakipe abiri yonyine(Al Ahly na Mamelody Sundowns) ni yo atazakina amajonjora y’ibanze, bivuze ko andi makipe 60 yose azahura hagati yayo hakavamo 30 azasanga ayo abiri agakina imikino ya kamarampaka ishyira amatsinda.

Nubwo CAF itari yashyira hanze udukangara tuzifashishwa muri tombola, mu myaka yashize imikino y’amajonjora y’ibanze yahuzaga akenshi amakipe aturuka mu Karere kamwe bivuze ko APR FC yaba ifite amahirwe yo guhura n’imwe muri aya makipe.

Vipers SC (Uganda), El Merriekh SC Bentiu (South Sudan), Mlandege SC (Zanzibar), Al Hilal (Sudan), Kenya Police FC (Kenya), Ethiopia Insurance (Ethiopia), MCC FC (Somalia), APR FC (Rwanda), Aigle Noir FC (Burundi), Young Africans SC, Simba SC (Tanzania) na ASAS Djibouti Telecom (Djibouti).

Impinduka z’amakipe azakina amajonjora y’ibanze ariko zishobora gutuma amakipe yo mu Karere atombora bwa mbere ibigugu bikomeye dore ko aka karere ari kamwe mu tudafite amanota menshi mu marushanwa Nyafurika.

Tombola yo ku wa Gatandatu ikazerekana inzira ikipe ya APR FC izanyuramo mu gihe yaba irenze amajonjora y’ibanze nkuko byitezwe.

Umutoza mukuru w’ikipe Abderrahim Talib yatubwiye ko afite icyizere ko ikipe zitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga kuko ari imwe mu ntego zamuzanye.

Amatariki y’imikino ya CAF Champions League

Nyuma ya tombola igiye kubera muri Tanzania ku nshuro ya mbere, APR FC izatangira gukina amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League hagati ya tariki 19-21/9/2025, mu gihe umukino wo  kwishyura uzakinwa nyuma y’icyumweru.

Icyiciro gikurikira cy’imikino ishyira amatsinda cyo kikazakinwamo imikino ibanza hagati ya tariki ya 17-19/10/2025 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya 24-26 Ukwakira 2025.

APR FC cyo kimwe n’andi makipe 59 azakina amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League akaba yaratangiye kwandikisha abakinnyi azakoresha guhera tariki ya mbere Kanama, ni igikorwa kizasozwa tariki 31 uku kwezi.