
Umukinnyi w’umwaka wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Niyigena Clément n’umukinnyi ukina asatira muri APR FC, Mugisha Gilbert babwiye abakunzi b’iyi kipe ko nk’abakinnyi biteguye kubashimisha mu mukino bafite imbere harimo n’uwa Pyramids muri CAF Champions League.
Ikipe ya APR FC bakinira ikaba iri gutegura Inkera y’Abahizi izatangirana n’umukino wa Power Dynamos ku Cyumweru saa Kumi n’Imwe, aho abakinnyi bazaba bereka abafana ibyo babahishiye mu mwaka mushya wa Shampiyona bakanabigaragariza mu kibuga muri iyi mikino.
Ku ruhande rw’abakinnyi ngo imihigo ni yose nkuko Clément yabidutangarije.
Ati: Baba abayobozi baba abafana bafite uko bagiye bahiga. Abakinnyi ku ruhande rwacu natwe twaraganiriye. Pyramids tugiye guhura ku nshuro ya gatatu. Kuri iyi nshuro umutoza yatweretse uko tuzitwara ngo tubone intsinzi.
Uyu myugariro uri mu beza muri kano Karere, yavuze ko ku Cyumweru abakunzi ba APR FC bazatangira kubona APR FC ya nyayo izanabereka ishusho y’ikipe bazajyana mu marushanwa nyafurika.
Ibi akaba abihurizaho na Mugisha Gilberet, wavuze ko kuba bagiye guhura na Pyramids ku mukino wa gatanu hari icyo bizabafasha kuri bo, ni nyuma yo kunganya kabiri bagatsindwa kabiri.
Yagize ati: Iyo impyisi ikwirukankanye cyane hari igihe ugeraho ugashira ubwobwa nawe ugahangana na yo. Natwe Pyramids tumaze guhura na yo kenshi twamaze kuyimenyera, tuzabasha guhatana na yo tube twabona intsinzi.
Bitaganyijwe ko ikipe ya Power Dynamos igera i Kigali kuwa Kane, ikore imyitozo ya mbere ku wa Gatanu kuri Stade Amahoro ahazabera umukino ku Cyumweru tariki 17 Kanama saa Cyenda z’amanywa.
Amatike y’uyu mukino akaba akiri ku isoko, aho wayigura ukanze *662*700*1212# ukazirebera ibirori kuri Stade Amahoro.