
Uko iminsi yo guhiga yegereza ni ko ibikorwa nyamukuru y’ibizaranga Inkera y’Abahizi bigenda bijya hanze, dore ko uretse amakipe atandukanye azitabira imikino yateguwe, n’abakunzi ba APR FC batangiye gutekereza ku mihigo yabo bazanye mu mwaka mushya wa Shampiyona.
Ku isonga ry’abagiye kubimburira abanda guhiga, ni “Intare Nkuru”, bagiye kubanziriza abandi bakunzi ba APR FC gutangaza imihigo yabo mu ‘Ijoro ry’Intare’ ryateguwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025 muri Senior Officers Mess.
Guhera ku ma saha ya Saa Kumi n’Ebyiri, “Intare Nkuru” zizahura mu busabane bugamije gutanga imihigo no guhuza ibitekerezo byafasha APR FC kwitegura neza umwaka mushya wa Shampiyona.
Inkera y’abahizi nyirizina,byitezwe ko izahuza abakunzi bose ba APR FC bakazaba bari ku ma Stade guhera tariki ya 17-29 Kamena 2025 mu mikino itandukanye izakinwa uhereye ku wa Power Dynamos uri ku Cyumweru saa Cyenda z’amanywa.
Dore ko imikino iteganyijwe mu Inkera y’Abahizi
Ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025- Stade Amahoro
- APR FC vs Power Dynamos 15:00
Ku wa Kabiri tariki ya 19/8/2025- Kigali Pelé Stadium
- Azam vs Police FC-16:00
- APR FC vs As Kigali- 19:00
Kuwa Kane tariki 21/08/2025- Kigali Pelé Stadium
- AZAM vs As Kigali- 16:00’
- APR FC vs Police FC-19:00
Ku Cyumweru tariki 24/08/2025- Stade Amahoro
- Police vs As Kigali- 15:00
- APR FC vs AZAM- 18:00
Ku wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025- Kigali Pelé Stadium
- AZAM vs Vipers- 18:00