Cart Total Items (0)

Cart

Abafana b’ikipe ya APR FC bazwi nk’ “Intare Nkuru” babimburiye abandi gushyira hanze imihigo yabo ya 2025-2026, ubwo bahuriraga ku cyicaro cy’Ingabo z’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama.

Intare Nkuru zateguye uyu muhango mu rwego rwo guhigira imbere y’abayobozi b’ikipe n’ab’Ingabo z’igihugu, bakagaragaza ko na bo hari izindi ntego bazanye mu mwaka mushya wa Shampiyona uri hafi gutangira.

Ni umuhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen MK Mubarak, abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo no mu Ingabo z’igihugu, abahoze bayobora iyi kipe ndetse na Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusangangwa.

Regis Uwayezu wabaye Vice Chairman wa APR FC yari yitabiriye iyi Gala
Gen MK Mubarak yahaye icyizere abakunzi ba APR FC mu marushanwa ari imbere
Maj Gen Alex KAGAME wabaye Chairman wa APR FC na we yari mu Ijoro ry’Intare
Richard Mulefu uyobora APR BBC na we yagaragaje ko ari Intare
Abakunzi ba APR FC bashimishijwe n’uko ubuyobozi bwabumvise
Hagiye hanatangwa impano zitandukanye

Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa yashimangiye ko uyu mugoroba ari uw’amateka

Aba bakunzi ba APR FC bakaba batangaje ko bateguye iyi “Gala Night” kugira ngo  na bo bagire ibuye bashyiraho mu gushyigikira ikipe bakunda kandi bakomeje kuba inyuma.

Aba bakaba batangiye bashimira ubuyobozi ko bwumvishe icyifuzo cyabo bukemera ko hari icyo abafana na bo batanga bakunganira akazi gakomeye gakorwa na Minisiteri y’Ingabo,  nubwo babizi ko izi nshingano izikora neza kandi izakomeza kuzikora neza.

Iki gikorwa cyateguwe n’abakunzi ba APR FC b’Inkoramutima, kikaba cyasize hakusanyijwe amafaranga ari hafi ya miliyoni 500 azafasha ikipe mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa bitandukanye iri gutegura.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen MK Mubarak akaba mu ijambo rye yashimiye abitabiriye uyu muhango, avuga ko ari icyerekana ko APR FC yumva ibyifuzo by’abafana kuko bahoraga basaba ko ikipe yakwemera bakagira icyo batanga na bo.

Yagize ati: Buri munsi abanyamuryango badusabaga ko twareka bakagira icyo bakora. Twarabisabye birakunda none mu gikorwa gito dukoze, mwabonye ko kibyaye umusaruro mwinshi.

Uretse ako gaseke kazashyikirizwa ikipe ya APR FC, zimwe mu Intare Nkuru kandi bemeye kugurira abafana barenga 4000 amatike ku mukino wa Power Dynamos ku Cyumweru, mu gihe hanaguzwe amakarita yo mu byiciro bitandukanye.

Amwe mu mafoto yaranze Ijoro ry’Intare ribanziriza Inkera y’Abahizi