Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe ya Power Dynamos yegukanye Shampiyona ya Zambia, yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro mbere yo gufungura Inkera y’Abahizi mu mukino  izahuriramo na APR FC ku Cyumweru.

Power Dynamos iyobowe n’umutoza Oswald Mutapa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yabanje gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho basobanurirwe byinshi ku mateka y’igihugu.

Ku masaha y’umugoroba ni bwo iyi kipe yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro, aho izakinira umukino wa gicuti na APR FC ku Cyumweru saa Cyenda z’amanywa.

Ni umukino uzatangiza icyumweru cy’Inkera y’Abahizi aho APR FC ifitemo ibikorwa bitandukanye birimo imikino ya gicuti izahuriramo n’amakipe yo mu Rwanda no mu mahanga nkuko twagiye tubigarukaho.

Umukino wo ku Cyumweru ukazaba uhuza amakipe azahagararira ibihugu byabo muri CAF Champions League, aho buri ruhande rwahize kuzagaragaza umukino mwiza mu kibuga uzanyura abafana benshi bitezwe i Remera.

Umutoza mukuru Abderrahim Taleb amaze iminsi avuga ko intego z’ikipe kuri ubu ari ugutsinda ariko ikipe yanagaragaje umukino mwiza, aho ku nshuro ya mbere abafana bazaba babona isura ya nyayo ya APR FC y’uyu mwaka.

Kugura amatike yo kuri uyu mukino biracyakunda aho ukanda *662*700*1212#.

Amafoto yaranze imyitozo