Cart Total Items (0)

Cart

Tubahaye ikaze kuri Stade Amahoro, ahagiye kubera umukino wa gicuti hagati ya APR FC na Power Dynamos yegukanye Shampiyona ya Zambia.

Ni umukino ugiye guhuza amakipe abiri y’amateka kuri uyu mugabane wa Afurika aho buri imwe ari yo irusha izindi ibigwi mu gihugu iherereyemo.

Ikipe yacu ikaba igiye gukoresha uyu mukino mu gukomeza kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona, ariko by’umwihariko mu gutangiza ku mugaragaro “Inkera y’Abahizi”.

  • Umukino urarangiye. APR FC itangiye Inkera y’Abahizi itsinda ibitego 2-0.

90+1 APR FC yari iremye uburyo bwo gutsinda. Niyibizi Ramadhan azamukanye umupira hagati mu kibuga, awugeza kwa Denis Omedi, uwuhaye Mugisha Gilbert ariko ateye umutwe ntiwamukundira.

90′ Iminota itandatu y’inyongera.

89′ Ikarita y’umuhondo kuri Ishimwe Pierre kubera gutinza umukino.

86‘ Power Dynamos iteye umutambiko. Ishoti rikomeye ritewe na Salulani Phili rikubise umutambiko w’izamu, umupira ugarutse Clement akiza izamu.

82′ Umukino wabaye uhagaze. ishimwe Pierre ari kwitabwaho n’abaganga

Ibirori bya Djibril…

72‘ Gusimbuza kuri APR FC. Dauda,  Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco bahaye umwanya Lamptey, Bugingo Hakim na Niyibizi Ramadhan .

71′ Gusimbuza ku ruhande rwa Power Dynamos. Romel Manyanga, Kapembwa Musonda na Mugisha Joseph basimbuye Eddy Ismael, Bryan Masanyiga na Daniel Adoko.

69′ Power Dynamo na yo ihise isubiza. Bryan Masanyiga ahawe umupira mwiza, ashatse kuroba Pierre uyu munyezamu awukoraho, ariko awutereka ku kaguru ka Chifunda Mpasi wacenze Pierre ateye mu izamu ritagira umunyezamu ntibyamakundira awohereza hanze.

68‘ Mugisha Gilbert acenze abakinnyi bane ba Power Dynamos birangira bashyize umupira muri Corner. Ruboneka awutereka ku mutwe wa Souane ariko uca hejuru gato y’izamu.

64‘ APR FC ihise ihusha. Umupira mwiza abakinnyi ba APR FC bahanahanye, Mugisha Gilbert awugejeje hafi y’urubuga rw’amahina, ashyize mu izamu Lawrence akoraho arashya, ukubita umutambiko ujya hanze.

62‘ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC. Nshimiyimana Yunusu, Djibril Ouatarra, Hakim Kiwanuka, Fitina Omborenga , Ngabonziza Pacifique na Mamadou Sy, bahaye umwanya Gilbert Byiringiro, Mugisha Gilbert, Lamine Bah, Denis Omedi na William Togui.

60′ Gusimbuza Power Dynamos. Austin Muwowo na Innocent Kashita bahawe umwanya Samuel Ayodeji na Chifundo Mpasi.

57′ Power Dynamos yongeye guhusha. Bryan Masanyiga ateye umupira ukomeye n’imoso ariko Pierre awushyira hanze. Corner ivuyemo ntakintu ibyaye.

55′ Power Dynamos yari isaturiye. Abasore ba Mutapa bashatse gusubiza ariko umupira wajyaga kwa Pierre Yunusu awushyira muri Corner. Iyo iratewe ariko ntacyo yatanze.

53′ Goaaaaaalllll Igitego cya kabiri cya APR FC gitsinzwe na Djibril Ouatarra. Ni umupira mwiza ahawe na Kiwanuka, aca mu rihumye ba myugariro ba Power Dynamos, aterera ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina uruhukira mu nshundura.

50′ Goaaaaaaaaalll. Djibril Ouatarra atsinze igitego cya mbere cy’umukino ku mupira ahawe neza na Ruboneka Jean Bosco.

49′ Coup Franc ya APR FC. Djibril Ouatarra akorewe ikosa. Ruboneka Bosco ashyize umupira mu rubuga rw’amahina.

47′ Power Dynamos itangiye isatira. Iyi kipe yo muri Zambia ni yo itangiye irema amahirwe yo gutsinda ariko umupira wa Jackson Mulambia ujya kure y’izamu rya Ishimwe.

46‘ Igice cya kabiri kiratangiye. Power Dynamos ni yo itangije umukino.

 

  • Igice cya mbere kirarangiye. Amakipe yombi ari kunganya 0-0

45‘ Umunota umwe w’inyongera.

43′ Ouatarra yari akinanye neza na Hakim Kiwanuka ariko uyu mukinnyi wacu usatira ateye n’umutwe umupira ujya hanze.

40′ Coup Franc ya APR FC. Ouatarra akorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, Niyigena Clement ararihana ariko ab’inyuma ba Power Dynamos barenza umupira ujya muri Corner.

39′ APR FC yari ibonye igitego. Umunyezamu Lawrence Mulenga yongeye gutanga umupira nabi, Ruboneka arawugarura, ashatse kuwuterekera Mamadou ubwugarizi bwa Power 90 buritambika.

36′ Power Dynamos yongeye guhusha, Coup Franc ya Mawowo iciye iruhande gato y’izamu rya Ishimwe.

35 Dauda akoze ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, Coup Franc nziza ya Power Dynamos

30‘ Kiwanuka ahushije icyabazwe. Ruboneka Bosco aterekeye umupira Hakim, yisanga asigaranye n’umunyezamu ariko ashyize mu nshundura Lawrence awugaruza akaguru.

Amwe mu mafoto ari kuranga umukino

20′ Ishimwe Jean Pierre akuyemo umupira kuri Coup Franc nziza yari itewe na Muwowo.

18‘ Ikarita y’umuhondo. Niyigena Clement wa APR FC ahawe ikarita ku ikosa akoreye Austin Muwowo

12′ APR FC yari ibonye igitego. Dauda Seidu aterekeye umupira mwiza Mamadou Sy ariko ashatse gushyira mu izamu ubwugarizi bwa Power Dynamos buritambika.

09′ Coup Franc ya APR FC. Ruboneka Bosco akorewe ikosa, Coup Franc ivuyemo Dauda ntiyayigeza ku izamu

07′ Eddy Ismael Ankobo wa Power Dynamos yari yisanze asigaranye na Pierre ariko ashaka guha umupira mugenzi we birangira Clement akijije izamu.

06′ APR FC yari iremye uburyo bwo gutsinda, Hakim Kiwanuka azamukanye umupira ku ruhande rwiburyo ariko awugaruye mu rubuga rw’amahina habura utera mu izamu.

04′ Corner ya Power Dynamos. Austin Owowo yakiriye umupira ku mutwe ariko awuteye ujya hanze y’izamu rya Ishimwe Pierre

02′ Power Dynamos yari isatiriye. Kondwani Chiboni azamukanye umupira i bumoso ariko agaruye mu rubuga rw’amahina  umupira ujya hanze.

01′ Umukino uratangiye

APR FC itangije umupira…

Uwo duhanganye…

Power Dynamos cyo kimwe nka APR FC, na yo ni ikipe irusha izindi bigwi muri Zambia, aho yabaye n’ikipe ya mbere mu gace ka Afurika y’amajyepfo,  yatwaye igikombe cyo kuri uyu mugabane ubwo mu mwaka w’1991 yegukanaga CAF Winners’ Cup.

Ni ikipe Yashinzwe mu maka 1971,  iyi Yegukanye shampiyona ya Zambia inshuro 8, harimo iya 2022–23 na 2024–25, itwara ibikombe byinshi bya Zambia: Zambian Cup (7), Charity Shield (6), ABSA Cup (2), n’ibindi .

Yagaragaye kenshi mu marushanwa ya CAF, harimo CAF Champions League n’andi mpuzamahanga.

Power Dynamos ni ikipe itanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ya Zambia. Abo ni bo bayifashije kubona itike y’igikombe cya Afurika giheruka ndetse n’icyizaba muri Maroc.

Aba barimo Kennedy Musonda – rutahizamu w’ikipe y’igihugu, Fredrick Mulambia – myugariro ukomeye, Joshua Mutale – umukinnyi wo hagati wifashishwa mu mikino mpuzamahang.

Abakinnyi babanza mu kibuga

Power Dynamos

1 Lawrence Mulenga (GK)

14 Aaron Katebe (C)

2 Kondwani Chiboni

4 Daniel Adoko

6 Linos Makwaza Jr

10 Austin Muwowo

13 Eddy Ismael Ankobo

15 John Soko

20 Bryan Masanyiga

39 Innocent Kashita

 

APR FC

Ishimwe Pierre 30

Niyigena Clement 13

Nshimiyimana Yunusu 28

Fitina Omborenga 29

Niyomugabo Claude (C) 3

Dauda Seidu 25

Ngabonziza Pacifique 20

Ruboneka Bosco 27

Djibrill Ouatarra 10

Hakim Kiwanuka 7

Mamadou Sy 9

Abakunzi ba APR FC babukereye

 

Dore gahunda yose  y’icyumweru cy’inkera y’Abahizi …

Ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025- Stade Amahoro

  • APR FC vs Power Dynamos 15:00

Ku wa Kabiri tariki ya 19/8/2025- Kigali Pelé Stadium

  • Azam vs Police FC-16:00
  • APR FC vs As Kigali- 19:00

Kuwa Kane tariki 21/08/2025- Kigali Pelé Stadium

  • AZAM vs As Kigali- 16:00’
  • APR FC vs Police FC-19:00

Ku Cyumweru tariki 24/08/2025- Stade Amahoro

  • Police vs As Kigali- 15:00
  • APR FC vs AZAM- 18:00

Ku wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025- Kigali Pelé Stadium

  • AZAM vs Vipers- 18:00