Cart Total Items (0)

Cart

Abakinnyi batanu b’ikipe ya APR FC,  bari mu bo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye ngo bazamufashe mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi u Rwanda ruzakina na Nigeria na Zimbabwe.

Umunyezamu Ishimwe Pierre yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu mu gihe myugariro Nduwayo Alexis ashobora kuzakina umukino we wa mbere mu ikipe nkuru nyuma yo guhamagarwa.

Fitina Omborenga, Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert ni abandi bakinnyi batatu ba Gitinyiro basanzwe bamenyerewe mu ikipe y’igihugu na bo bahamagawe.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi basanga bagenzi babo mu mwiherero aho batazaba bari kumwe n’ikipe izakina imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki 2 Nzeri.

Tubifurije amahirwe masa.