Cart Total Items (0)

Cart

Tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup isize APR FC iri mu itsinda rya kabiri hamwe na Bumamuru yo mu Burundi, Mlandege ya Zanzibar na NEC FC ya Uganda.

Amakipe 12 azitabira irushanwa ry’uyu mwaka yashyizwe mu matsinda atatu y’amakipe ane ane, gusa hakaba habayemo impinduka ku makipe yitabiriye ugereranyije n’ayari yatangajwe mbere.

Ikipe ya NEC FC izahagararira Uganda muri Confederation Cup yafashe umwanya wa Vipers, mu gihe BUMAMURU yasimbuye Flambeau du Centre zombi zo mu Burundi  na ho Katola FC ikaza mu mwanya wa El Merriekh SC Bentiu babana muri Sudani y’epfo.

Amakipe abiri mashya yiyongereyemo akaba yahise ajya mu itsinda duherereyemo, aho ari na yo nshuro ya mbere tugiye guhura na BUMAMURU yo mu Burundi ndetse na NEC FC yo muri Uganda.

Ibi siko bimeze kuri Mlandege ya Zanzibar kuko twaherukaga gukina muri 2024 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup aho kuri ubwo amahirwe ataduhiriye tugasezererwa kuri penaliti nyuma yo kunganya 0-0.

Imikino ya CECAFA Kagame Cup izakinirwa ku bibuga bitatu, AZAM Complex, KMC Stadium na Major General Isamuhyo Stadium.

Ikipe izaba iya mbere muri buri tsinda izahita ibona itike ya ½ cy’irangiza hiyongereho izaba iya kabiri nziza mu matsinda yose uko ari atatu.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’izaba iya kabiri nziza, mu gihe iya mbere mu itsinda B izahura n’iya mbere mu itsinda C.

Biteganyijwe ko APR FC yerekeza muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, aho imikino nyirizina izakinwa hagati ya tariki 2-15/9/2025.