Cart Total Items (0)

Cart

Gahunda y’uko imikino ya CECAFA Kagame Cup izagenda yamaze gushyirwa hanze aho Ikipe yacu izatangira ihura na BUMAMURU yo mu Burundi ku wa Kabiri tariki 2 Nzeri 2025.

Ni umukino uzakinirwa ku kibuga cya  AZAM Complex,  ari na wo mukino rukumbi wo mu matsinda tuzahakinira, kikaba kimwe muri bibiri bizaberaho iri rushanwa aho kuba bitatu nkuko byari byatangajwe mbere ubwo hakorwaga tombola y’iri rushanwa.

Izindi mpinduka zabayemo ni uko ikipe ya NEC yo muri Uganda itakitabiriye ino mikino aho yasimbuwe na KMC yo muri Tanzania, ikazaba ari na yo izahura na APR FC ku munsi wa nyuma w’amatsinda,  azaba ari tariki ya 8 Nzeri 2025.

Mbere yo guhura na KMC, ikipe y’Ingabo z’Igihugu izabanza yisobanure na Mlandege yo muri Zanzibar tariki ya 5/9/2025 mu mukino na wo uzabera ku kibuga cya KMC cyanakiniweho umukino wa nyuma w’irushanwa riheruka.

BUMAMURU yo mu Burundi yamaze gufata imodoka yerekeza i Dar es Salaam (Photo Internet)
Mlandege izahura na APR FC ku munsi wa kabiri w’imikino yo mu matsinda

Imikino ya ½ cy’irangiza iteganyijwe tariki ya 12/9/2025 mu gihe umukino wa nyuma uri tariki ya 15 Nzeri nkuk byari biteganyijwe.

Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukaba muzayikurikirana ku mbuga zacu zose z’ikipe ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho.

Turi kumwe kandi na  Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo. Hirya ya Hope Line, ni ho hari Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi.

Gahunda y’imikino ya CECAFA Kagame Cup

Ku wa Kabiri tariki ya 02. 09.2025

  • APR FC vs BUMAMURU- AZAM Complex saa 17h:00

Kuwa Gatanu tariki 5.09.2025

  • APR FC vs Mlandege- KMC Stadium saa 12:00’

Ku wa Mbere tariki ya 8.09.2025

  • APR FC vs KMC- KMC Stadium saa 15:00’
More Up ifite ibyo kunywa bijyanye n’igihe