

Ikipe ya APR FC yamaze kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho igiye mu gihugu cya Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izakinwa hagati ya tariki ya 2-15 Nzeri 2025.
APR FC ikaba ihagurukanye abakinnyi 22 barangajwe imbere n’umutoza mukuru Taleb Abdurrahim aho ijyanye intego zo kwitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup nkuko yaraye ibihigiye imbere y’ubuyobozi.
Mu bakinnyi bagiye muri Tanzania ntabwo barimo abakinnyi barindwi bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo, Mugisha Gilbert, Fitina Omborenga, Niyomugabo Claude, Ishimwe Pierre na Nduwayo Alexis bahamagawe mu Amavubi.
Abandi basigaye ni Denis Omedi na Ssekiganda Ronald berekeje mu ikipe y’igihugu ya Uganda na Mamadou Sy wagiye muri Mauritania.
Ikipe yacu iri mu itsinda B hamwe na BUMAMURU yo mu Burundi, KMC ya Tanzania na Mlandege ya Zanzibar.
Abakinnyi berekeje muri CECAFA Kagame Cup
- William Mel TOGUI
- Mahamadou Lamine BAH
- Djibril OUATTARA Sheick
- DAO MEMEL Raouf
- SOUANE Aliou
- Lamptey Richmond
- Yussif SEIDU DAUDA
- IRAGUHA HADJI
- BUGINGO HAKIM
- NIYIBIZI Ramadhan
- NIYIGENA Clement
- NSHIMIYIMANA Yunussu
- RUBONEKA Jean-Bosco
- BYIRINGIRO Jean Gilbert
- NGABONZIZA Pacifique
- RUHAMYANKIKO Ivan
- HAKIZIMANA Adolph
- Hakim KIWANUKA
- NSHIMYUMUKIZA Claude
- Bonc SHYAKA
- Niyonkuru Iddy
- Niyibizi Eric
