
Ikipe ya APR FC yongeye guhindurirwa gahunda y’imikino ya CECAFA Kagame Cup aho umukino ubanza washyizwe ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri, aho kuba kuri uyu wa Kabiri nkuko byari byatangajwe mbere.
Uretse umukino ubanza, APR FC izakina umukino wa kabiri ku wa Gatandatu tariki ya gatandatu mu gihe uwa nyuma izawukina ku Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 8 Nzeri.
Izindi mpinduka zabaye muri iyi mikino ni uko ikibuga cya AZAM Complex cyari no kuzakira umukino ubanza kitagikoreshejwe, ahubwo cyasimbujwe icy’ubwatsi busanzwe cya Major General Isamuhyo Stadium.
Ikipe ikaba yaraye igeze i Dar es Salaam aho icumbikiwe muri Royal Village Hotel yabagamo n’umwaka ushize.
Abasore ba Abderrahim Taleb bakaba bazindukiye mu myitozo ku kibuga cya KMC kizakinirwaho umukino wa mbere na BUMAMURU yo mu Burundi.
Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukaba muzayikurikirana ku mbuga zacu zose z’ikipe ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.
Turi kumwe kandi na Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo. Hirya ya Hope Line, ni ho hari Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi.
Uko gahunda y’imikino ya APR FC imeze
Ku wa Gatatu tariki ya 03 09.2025
- APR FC vs BUMAMURU- KMC Stadium saa 12h:00
Kuwa Gatandatu tariki 06.09.2025
- APR FC vs Mlandege- Major General Isamuhyo Stadium saa 15:00’
Ku wa Mbere tariki ya 8.09.2025
- APR FC vs KMC- KMC Stadium saa 15:00’