Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe y’ingabo z’Igihugu izongera ihure na Al Hilal Omdurman mu mukino wa ½ cya CECAFA Kagame Cup uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Tanu n’igice za Kigali.

Al Hilal ni yo ishoboye kuyobora itsinda C n’amanota atanu. Umukino wa nyuma yatsinze Kator yo muri Sudani y’epfo ibitego 3-1 bituma izamuka inganya amanota na Mogadisho City yo muri Somalia yo yatsinze Al Ahly Madani 2-1.

Ku ikubitiro, umukino wa  1/2  cya CECAFA Kagame Cup wagombaga gukinwa kuwa Gatanu saa Sita n’igice  za Dar es Salaam, ariko wahinduriwe umunsi ushyirwa ku wa Gatandatu ayo masaha.

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya AL Hilal na APR FC bahurira muri ½ dore ko n’umwaka ushize aya makipe yari yahuriye ku kibuga cya KMC ubwo APR FC yatsindaga kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho amakipe anganyirije 0-0.

Kugeza ubu, Djibril Ouatarra utarakinnye imikino ibiri iheruka ntabwo yari yakira, mu gihe Niyigena Clement wagize ikibazo ku mukino wa KMC we yatangiye gukora imyitozo yoroheje.

APR FC ikaba itegereje abakinnyi bane bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika y’Epfo.

Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukomeje kuyikurikirana ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.

Turi kumwe kandi na Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.

Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini.   Hope line sports, ni  iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo