Cart Total Items (0)

Cart

Igitego cya Memel Dao ku munota wa 45 cyaduhaye intsinzi ya 1-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup,  twahuriragamo na KMC kuri uyu wa Mbere.

APR FC yari mu isura nshya, umutoza mukuru yari yagaruye Ishimwe Pierre mu izamu, mu gihe Ronald Ssekiganda na Mugisha Gilbert bongeye kubona umwanya ubanza mu kibuga nyuma yo kuva mu makipe y’ibihugu byabo.

Nkuko bisanzwe ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yihariye umukino, gusa byasabye gutegereza umunota wa 45 ngo Memel Dao atsinze igitego cyiza, aho uyu musore watowe nk’umukinnyi w’umukino yarangirizaga mu izamu umupira yari ahawe na Gilbert Byiringiro.

Ikipe ikaba isoje ku mwanya wa gatatu muri iri rushanwa riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, akaba ari n’ubwa mbere iyi kipe itwaye uyu mwanya muri CECAFA ihuza amakipe.

Biteganyijwe ko APR FC ifata urugendo rugaruka i Kigali ku masaha ya nyuma ya saa sita yo ku wa Kabiri, aho izanyura Nairobi ikagera mu Rwanda saa Moya z’umugoroba.

Gitinyiro izongera kugaraga mu kibuga ku wa Kane ikina na Gicumbi mu mukino wa Shampiyona uzakinirwa i Nyamirambo.

Reka dushimire abafatanyabikorwa bacu batubaye hafi muri ino mikino ya CECAFA Kagame Cup isojwe, barimo More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.

Twari kumwe kandi na Resilience Proffessional igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.

Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini.

Hope line sports na yo twarabanye i Dar es Salaam, rikaba iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.

Amafoto yaranze umukino(Hardi Uwihanganye)