

Abakunzi ba APR FC guhera uyu munsi bashobora kugura amatike y’umukino dufitanye na Pyramids tariki ya 1 Ukwakira mu majonjora y’ibanze ya CAF Champions League y’uyu mwaka.
Umukino wacu na Pyramids wigijwe inyuma kubera ko iyi kipe yo mu Misiri iri gukina amarushanwa ya FIFA Intercontinental Cup aho uyu munsi iri bwisobanure na Al Ahli yo muri Saudi Arabia.
Kugira ngo urebe uyu mukino birasaba kugura itike imwe mu byiciro bine ushaka uhereye ku bihumbi bitanu 5000, ibihumbi 10000 ahatwikiriye, 20000 VIP na 30000 VVIP.
Umukino nyirizina uri ku wa Gatatu tariki ya 01 Ukwakira kuri Kigali Pelé Stadium azaba ari saa Munani z’amanywa.
Pyramids ni inshuro ya gatatu tugiye guhura muri aya marushanwa nyafurika aho kugeza ubu nta mukino n’umwe yigeze idutsindira i Kigali.
Ibindi bitandukanye bijyanye n’uyu mukino tuzabibatangariza mu minsi iri imbere.
Kugura itike ukanda *662*700*1212#
