

Umutoza mukuru Abderrahim Talib na Kapiteni Niyomugabo Claude baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, amasaha 24 mbere y’umukino na Pyramids FC yo mu Misiri.
Iyi kipe ifite irushanwa riheruka, tuzaba duhurira mu mukino ubanza w’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Munani z’amanywa.
Ni umukino wigijwe inyuma kubera ko Pyramids yarimo ikina irindi rushanwa mpuzamahanga, yaje no kwegukana itsinze Al Ahly yo muri Saudi Arabia, bikayihesha FIFA African-Asian-Pacific Cup.
Nubwo iyi kipe ya Krunoslav Jurčić izanye ibigwi i Kigali, umutoza Abderrahim Taleb yabwiye abafana ko biteguye kwitwara neza kuri uyu mukino.
Yagize ati: Pyramids ni ikipe ikomeye ariko twe nka APR FC nta kipe dutinya. Turi umuryango ukomeye, tuzahatana mu kibuga dutange ibyo dufite byose.
Aya magambo akaba yikirijwe na Kapiteni Niyomugabo Claude ugiye guhura n’iyi kipe ku nshuro ya 5 mu myaka 2 ishize aho na we yasabye abafana kuzaza gushyigikira ikipe ku bwinshi kuko intsinzi izasigara i Kigali.
Ati: abafana ntibagire ikibazo Pyramids nta bwoba iduteye turashaka kuyitsinda tukayisezerera.
APR FC ni ikipe iba yifuza guhura n’amakipe akomeye nka za Al Ahly, Pyramids na Mamelody biradushimisha kandi bitwongerera imbaraga iyo dukina na bo.
Umukino wacu na Pyramids ni ku munsi w’ejo tariki ya 1 Ukwakira 2025 aho wahawe abasifuzi bo muri Mauritania barangajwe imbere na Aziz Bouh.
Kugura amatike birakomeje aho ku kigero cya 85% amatike amaze gucuruzwa.
ike ukanda *662*700*1212#.


