Cart Total Items (0)

Cart

Umukino ubanza w’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League ntabwo wahiriye ikipe yacu dore ko ibitego bibiri bya Fiston Mayele byatumye Pyramids twahuraga itahukana intsinzi ya 2-0.

Ni umukino muri rusange twihariye, dore ko Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy bateye umutambiko w’izamu ubwo bashakiraga igitego Gitinyiro, mu gihe umukinnyi w’umukino, Umunyezamu Shenawy yaje gukuramo imipira igoranye ya William Togui, Memel Dao na Mamadou Sy ubugira kabiri.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Mauritania ariko yashoboraga kwishyurira ikipe ku munota wa 80 gusa umusifuzi w’umukino avuga ko habayeho kurarira nubwo atari ko umutoza Abderrahim Taleb abibona.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati:

Mwabibonye ko dutsinzwe kandi ari twe twihariye umukino. Umunyezamu yakuyemo imipira ine y’ibitegi byabazwe, dutera umutambiko w’izamu mu gihe nkuko mubibona ku ifoto (yeretse abanyamakuru) igitego cya Mamadou Sy cyari cyo nta kurarira kwabayemo.

Taleb yavuze ko APR FC izajya gukina umukino wo kwishyura ntacyo yikanga, dore ko abakinnyi batinyutse burundu ikipe ya Pyramids aho uretse amahirwe ya ruhago byari burangire intsinzi isigaye i Kigali.

Biteganyijwe ko ikipe yerekeza mu Misiri kuri uyu wa Gatanu, mu mukino wo kwishyura uzabera kuri stade ya 30 June Stadium ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.

Dore amafoto yaranze umukino

Amafoto: Bertin Dukuze