Cart Total Items (0)

Cart

Abakinnyi batandatu b’ikipe ya APR FC bari mu bo umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye kuzamufasha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.

Amavubi azakina na Bénin ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza muri Afurika y’epfo mu mukino usoza itsinda tariki 14 Ukwakira.

Nkuko byari byagenze mu mikino nk’iyi iheruka, kapiteni Niyomugabo Claude, umunyezamu Ishimwe Pierre na Mugisha Gilbert bongeye guhamagarwa.

Mu bandi bakinnyi bacu bagarutse mu ikipe y’igihugu harimo ba myugariro Nshimiyimana Yunusu na Byiringiro Jean Gilbert ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati.

APR FC ibifurije amahirwe masa no kwimana u Rwanda nkuko bisanzwe.