

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, i Shyorongi, aho ikipe ya APR FC isanzwe iba, Chairman wacu, Brig Gen Deo Rusanganwa, yasuye abakinnyi mbere y’uko berekeza mu gihugu cya Misiri mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League.
Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi, yabashimiye ku mbaraga bakoresheje mu mukino wabereye i Kigali nubwo batsinzwe na Pyramids FC ku bitego 2-0.
Yabasabye gukuba kabiri izo mbaraga mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, kuri 30 June Stadium.
“Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho,” — Brig Gen Rusanganwa.
Yibukije abakinnyi ko kumvira amabwiriza y’abatoza ari ingenzi, kuko ari bo babasha kureba aho intsinzi ishobora kuva. Yabashishikarije gukomeza gukurikiza inama z’abatoza kugira ngo bashyire igitutu ku ikipe bahanganye.
“Iyo mukurikije inama z’umutoza, bituma ikipe duhanganye igira igitutu. Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane,” — Brig Gen Rusanganwa.
Yasoje abifuriza amahirwe masa, yizeza ko intsinzi ishoboka.
APR FC iteganya guhaguruka mu rukerera rwo ku wa Gatanu, yerekeza i Cairo, Misiri, aho izacakirana na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League.
Amafoto: Hardi Uwihanganye
