Cart Total Items (0)

Cart

Ubuyobozi bw’ikipe bwahagaritse Mamadou Sy na Dauda Seidu Yussif iminsi 30 kubera imyitwarire idakwiye bagaragaje ubwo ikipe yiteguraga guhura na Pyramids mu mukino wo kwishyura wa Champions League.

Mu itangazo ryagiye hanze, Ubuyobozi bwatangaje ko Sy Mamadou na Dauda Yussif—basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’Ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.

Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.

APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro zituranga , kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe, n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.

Ubuyobozi bukaba buboneyeho umwanya wo gushimira abafana ba APR FC, abafatanyabikorwa, n’abandi bose bafite aho bahurira n’ikipe ku bw’umutahe wabo n’ubufanye bakomeje kutugaragariza, mu gihe dukomeje kwita ku myitwarire, ubumwe, n’iterambere ry’ikipe yacu.