Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Benin igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 9 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada.

Mu bakinnyi 11 umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yari yabanje mu kibuga barimo kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude wabanje ku ruhande rw’ibumoso yugarira na Mugisha Gilbert wabanje ku ruhande rw’iburyo asatira izamu.

Amrouche yabanjemo Niyomugabo Claude umaze iminsi akina mu ikipe y’igihugu imbere ya Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” nawe wanyuze muri APR FC akaba yaramaze iminsi adahamagarwa kubera imvune yagiriye mu ikipe akinira ya AEL Limassol yo muri Cyprus.

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yabanje mu kibuga

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ntakipe ibashije kureba mu izamu ry’indi gusa Amavubi niyo yari yihariye umukino, yihariye umupira ku kigero cya 68% ndetse agerageza amashoti 2 agana mu izamu ari nako yaremaga uburyo bwo gushaka igitego nk’aho ku munota wa kabiri w’umukino Mugisha Gilbert yakoze uburyo bwerekezaga imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Benin bakuraho umupira neza.

Mugisha Gilbert yagerageje kurema uburyo bwashoboraga kuvamo igitego

Nyuma y’iminota 19 y’umukino, habayeho guhinduranya impande zo kwatakiraho hagati ya Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea ngo harebe ko byatanga umusaruro gusa ntibyagira icyo bibyara byatumye ku munota wa 32 buri wese asubira mu mwanya we.

Undi mukinnyi wa APR FC umutoza Adel Amrouche yahaye amahirwe ni Ruboneka Jean Bosco nawe witwaye neza mu minota yakinnye, yinjiye mu kibuga ku munota wa 75 w’umukino asimbuye Kwizera Jojea.

Ruboneka Jean Bosco yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 75′

Muri iyi minota n’ubundi, Amrouche yari yahagurukije abakinnyi barimo Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunussu ngo bishyushye ariko umukino urangira atabashyize mu kibuga.

Abandi bakinnyi ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu barimo umuzamu Ishimwe Pierre, myugariro wo hagati Nshimiyimana Yunussu, myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Byiringiro Jean Gilbert n’umukinnyi wo mu kibuga hagati Ruboneka Jean Bosco bose babanje ku ntebe y’abasimbura.

Amavubi azakina umukino wa nyuma w’amatsinda tariki 14 Ukwakira 2025 aho azakirwa na Afurika y’Epfo yo bigishoboka ko yajya mu Gikombe cy’Isi.