Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yatangaje ko yababariye abakinnyi Dauda Yussif na Sy Mamadou bari barahanwe bakaba basanze bagenzi babo mu mwiherero.
Mu itangazo APR FC yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2025 yabigarutseho ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama ya Komite ishinzwe imyitwarire yateranye kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira 2025.
