Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye ikipe ya APR FC mu myitozo yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona dufitanye na mukeba Rayon Sports ku munsi w’ejo.
Reba uko byari bimeze Maj Gen Vincent Nyakarundi asura APR FC
Mbere ya Derby y’Imisozi 1000, Maj Gen Nyakarundi wari kumwe na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yasabye abakinnyi kuzagaragaza guhatana n’ishyaka rijyana n’ubwitange kuko ari cyo kiranga ikipe ya APR FC kuva hambere.
Muzatange ibishoboka kuri uriya mukino. Turabizi ko mufite ubushobozi kandi ubuyobozi bubari inyuma nkuko bisanzwe. Twizeye ko muzitwara neza.
Ikipe yacu igiye gukina na Rayon Sports ifite amanota umunani mu mikino ine tumaze gukina, aho umwuka ari mwiza mu ikipe ndetse umutoza na kapiteni bakaba barijeje abafana kwitwara neza kuri Stade Amahoro.
APR FC, umurava n'intsinzi kw'isonga. pic.twitter.com/U59z9Fc54k
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 6, 2025
Uretse Memel Dao ugifite imvune, abandi bakinnyi bose bari gukora imyitozo yitegura uyu mukino tumaze imyaka irenga ibiri tutinjizwamo igitego.
Amatike y’uyu mukino akomeje kugurwa ku bwinshi, aho nawe wabona iyawe ukanze *669*5# ugakurikiza amabwiriza.