Cart Total Items (0)

Cart

Imyaka icyenda ni yo yari ishize umukino wa Shampiyona hagati y’abakeba muri Derby y’imisozi igihumbi udasiga ikipe itsinze indi ikinyuranyo cy’ibitego bitatu, imyaka irenga ibiri ni yo ishize APR FC itinjizwa igitego na mukeba Rayon Sports, imyaka irenga 10 APR FC idatakaza umukino ubanza wa Shampiyona muri Derby.

Iyi mibare yose, Abasore ba Taleb Abderrahim ni yo binjiranye mu mukino wakiniwe kuri Stade Amahoro, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo akavura kaguye kare kivanze n’akazuba k’ayo masaha bigatuma ubwatsi bw’iki kibuga cya mbere mu Karere butembereza ruhago ku buryo buryoheye ibihumbi by’abafana bari i Remera.

Byose byahiriye ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Ronald Ssekiganda yari yagarutse, Mugisha Gilbert yakize imvune, Mamadou Sy na Dauda bongeye kwiyerekera rimwe abakunzi ba Nyamukandagira mu Kibuga kikarasa imitutu.

Ntabwo byasabye iminota ngo abakunzi bacu biterere mu kirere, Ronald Ssekiganda yitabye n’umutwe corner ya Ruboneka ku munota wa 27, William Togui atsinda neza igitego ku wa  37 maze tujya mu karuhuko ari ibitego 2-0 nkuko byari byagenze mu mukino twaherukaga kwakirira abakeba kuri iki kibuga.

Igice cya kabiri, cyabaye nko koza amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari banyotewe no kubona Derby igenda nkuko ab’ubu babivuga.

Gusa aha, Mamadou Sy yatsinze agashinguracumu ku munota ubanziriza uwa nyuma w’inyongera: 3-0 ni uko umukino twawusoje.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza mukuru Taleb yavuze ko intego kwari ugukina asatira Rayon Sports kandi yabigezeho.

Mfite ubunararibonye bwa Derby zirenga 20, nari mbizi uko zikinwa, ni ko byagenze none.