Cart Total Items (0)

Cart

Abakinnyi barindwi b’ikipe ya mbere bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi uteganyijwe hagati ya tariki 12 na 16 Ugushyingo 2025.

Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, yahisemo guhamagara abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa cyane ko nta mukino mpuzamahanga ikipe y’igihugu iteganya muri iyi minsi ya FIFA International Window.

Aba bakinnyi bakaba barimo aba APR FC barindwi, umunyezamu Ishimwe Pierre, ba myugariro Claude Niyomugabo, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu,Byiringiro na Jean Gilbert ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati wongeyeho Mugisha Gilbert ukina asatira.

Nyuma yo gutsinda mukeba Rayon Sports, umutoza Taleb Abderrahim yabwiye itangazamakuru ko ari gukora ibishoboka byose ngo afashe ikipe y’igihugu y’u Rwanda kubona abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru, aho byarangiye barindwi bahise bahamagarwa.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bacu na bagenzi babo bazakorera umwiherero kuri Hotel ya Ferwafa iheruka gutahwa, ndetse ko nta gihindutse bashobora gukina umukino wa gicuti n’imwe mu makipe asanzwe ari mu imbere mu gihugu.

APR FC ikomeje kubifuriza amahirwe masa mu butumwa bw’ikipe y’Igihugu.