Cart Total Items (0)

Cart

Nyuma yo gutsindwa na Musanze FC ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane, Taleb Abderrahim yasabye imbabazi abakunzi bacu, abizeza ko bagiye gukosora amakosa yakozwe. ahereye ku mukino wo kuri uyu wa Kabiri tuzahuriramo na Marines FC.

APR FC yisanze inyuma mu gice cya mbere ubwo twajyaga mu karuhuko twatsinzwe ibitego 3-0, gusa igice cya kabiri tubonamo ibitego bibiri birimo icya William Togui, birangira dutakaje umukino ku bitego 2-3.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza yavuze ko ikipe ye itabashije kwitwara neza kubera ibibazo bitandukanye birimo imiterere y’ikibuga n’imvune z’abakinnyi bamwe.

Yagize ati: “Uyu munsi twahuye n’imbogamizi nyinshi. Ikibuga cyari kimeze nabi cyane, cyuzuye amazi kubera imvura yaguye mbere y’umukino. Twifuzaga gukina umupira wacu usanzwe, ariko ntibyashobotse.”

“Abakinnyi bacu barimo Clement na Gilbert bari bafite imvune byatumye guhagarara mu kibuga bidahita bikunda nk’ibisanzwe nubwo ababasimbuye bakinnye neza”.

Yakomeje avuga ko nubwo hari gahunda yo gukina umukino ushingiye ku buryo bwo gusatira , bitabashije kugerwaho kubera imiterere y’ikibuga.

“Tumaze amezi atanu twubaka uburyo bw’imikinire, Abakinnyi bacu benshi bafite tekiniki, nka Bosco na Claude, ariko ntabwo byari gukunda ko bakina nk’ibisanzwe kubera ko ikibuga kitari kizina”

Nubwo ikipe yatsinzwe, umutoza yishimiye ko abakinnyi bagaragaje ubushake bwo gutsinda, anavuga ko uretse gutsinda ibitego mu gice cya kabiri ikipe yanahushije amahirwe menshi.

“Icyanshimishije ni uko abakinnyi banze kwemera gutsindwa. Bagaragaje ubushake bwo guhangana kugeza ku munota wa nyuma”.

Yasoje asaba imbabazi abafana ba APR FC, avuga ko nubwo batashoboye kubaha intsinzi bari bategereje, bazakora ibishoboka byose kugira ngo bitware neza mu mukino utaha tuzahuriramo na Marines FC.

“Turasaba imbabazi abafana bacu. Twifuzaga kubashimisha, ariko ntibyadukundiye. Turimo kwitegura umukino wo ku wa kabiri, kandi tuzakora ibishoboka byose ngo dusubirane icyizere.”

Ikipe yaburaga bamwe mu bakinnyi babanzamo mu mukino wabereye i Musanze
Umutoza yavuze ko abakinnyi nka Claude batagaragaje impano yabo basanganywe kubera ikibuga cya Musanze
APR FC yatsinze ibitego bibiri mu gice cya kabiri gusa ntibyari bihagije ngo yegukane intsinzi
Amatike y’umukino wa Marines yarangije kugera hanze

Amafoto: Hardi Uwihanganye