Cart Total Items (0)

Cart

Umutoza Abderrahim Taleb, yungutse andi mahitamo arenze abiri,  dore ko abakinnyi batatu bongera kwitabazwa  ubwo ikipe yacu iza kuba yasuye As Kigali mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona uri kuri uyu wa Gatanu.

Ibi,  ni nyuma yaho imyitozo ya nyuma y’ikipe yagaragayemo Niyigena Clement na Byiringiro Gilbert batakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune, ariko biteguye guhura n’Abanyamujyi i Nyamirambo.

Undi mukinnyi wiyongereye ku bahari ni Mamadou Sy uzaba na we yongera kugaragara mu kibuga nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu ya Mauritania mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cy’Abarabu.

As Kigali izatwakirira kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba(18h:00), aho umukino yaherukaga kuhakinira yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Iyi kipe y’umutoza Shabani twayitsinze imikino ibiri twahuye muri Shampiyona ishize, ndetse kuri ubu iza ku mwanya wa 12 n’amanota umunani, mu gihe ikipe yacu iri ku mwanya kane n’amanota 14, mbere y’ ikirarane tuzakiramo Etincelles ku wa Kabiri utaha.

Dore amafoto yaranze imyitozo ibanziriza umukino wa As Kigali

Amafoto: Hardi Uwihanganye