Cart Total Items (0)

Cart

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa 12, kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC ikaba yari yakiriye Gasogi United kuri Stade ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, iyitsinda ibitego 2-0 bituma yisubiza umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ni umukino amakipe yombi yari yinjiyemo ashaka intsinzi, cyane ko APR FC yari imaze imikino ibiri inganya mu gihe Gasogi United yari imaze gutsindwa imikino itatu yikurikiranya.

APR FC yatangiye umukino isatira bikomeye, igaragaza ubushake bwo gufungura amazamu hakiri kare, ku munota wa 5, Memel Raouf Dao yateye ishoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu. Ku munota wa 12, Djibril Ouattara yahushije uburyo bukomeye nyuma yo gusiga ba myugariro ba Gasogi United, ishoti rye rikurwamo n’umunyezamu Cuzuzo Aime Gael.

Igitutu cya APR FC cyarakomeje, bituma ibona igitego ku munota wa 45, ubwo Djibril Ouattara yatsindaga coup-franc nziza, igice cya mbere cyarangiye ikipe ya  APR FC ariyo iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Ishoti rya Djibril ryavuyemo igitego

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira, n’ubwo Gasogi United nayo yagerageje kwishyura ariko ntibyayihira kuko uburyo bwose bahiye babona batabashije kububyaza umusaruro. Ku munota wa 64, umutoza Taleb Abderrahim yakoze impinduka, asimbuza Memel Dao na William Togui, hinjira Lamine Bah na Mamadou Sy.

Ku munota wa 93′ APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na myugariro Aliou Souane, nyuma y’umupira mwiza wari utanzwe na Mamadou Sy, bityo umukino urangira APR FC itsinze Gasogi United ibitego 2-0.

Souane yishimira igitego atsinze

APR FC isubiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 nyuma y’iyi ntsinzi, mu gihe Gasogi United igumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 18. Umukinnyi w’umukino yabaye Djibril Ouattara wa APR FC.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen MK Mubarakh yaje gushyigikira abasore be
Gen Rusanganwa Deo yaje gutera ingabo mu bitugu abasore ba APR FC

Djibril yishimira igitego