Cart Total Items (0)

Cart

Nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Taleb ayari yahaye abasore be, kuri ubu ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda, uzayihuza na AS Muhanga kuri uyu Gatanu mu karere ka Muhanga saa cyenda z’amanywa (15h00) iyi myitozo yabereye kuri stade Ikirenga aho nubundi ikipe y’Ingabo isanzwe yitoreza.

Abakinnyi bose bakoze imyitozo uretse abakinnyi bahamagawe mu mikino ya CAN ikomeje kubera muri Morocco. Ni imyitozo yakozwe nyuma y’intsinzi APR FC yabonye kuwa Gatandatu ushize, aho yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe ya APR FC iramanuka mu karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatanu aho izakirwa n’ikipe ya AS Muhanga kuri stade ya Muhanga. Abasore b’umutoza Taleb ngo intego nta yindi, ni amanota atatu kuko intego ari ugukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona

Kugeza ubu ikipe ikipe ya APR FC ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, kuko kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 23, mu gihe AS Muhanga bazahura yo iri ku mwanya wa 17 n’amanota 11.