Cart Total Items (0)

Cart

Ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa Kane, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe na Col Rdt Kalisa callixte  yasuye ikipe ya APR F.C aho isanzwe ikorera imyitozo kuri sitade ikirenga mu karere ka Rulindo aho irimo kwitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup).

Col Rdt Kalisa callixte  uri mubakiniye ikipe ya APR ubwo yashingwaga mu 1993 yibukije abagize kipe ya APR FC ko kuva ku munsi wa Mbere intego ihora ari imwe Intsinzi kandi ko itazigera inahinduka


Mu butumwa yageneye abakinngi ba APR FC Maj Gen Vincent Nyakarundi yongeye kubibutsa ko  ikiranga abakinnyi ba APR FC ari ugutsinda buri mukino kuko biri mubihesha ishema Minisiteri y’Ingabo ndetse na RDF.

Yagize ati “Benshi murabizi ko intego zacu aba ari ugutsinda umukino wose dukinnye ariko bikaba akarusho iyo utsinze iyi kipe tugiye guhura nayo  ukanayitwara igikombe kandi twe nk’ubuyobozi tubabonamo ubushobozi bwo gutsinda iriya kipe, guhera ku muzamu, ab’inyuma, abo hagati, ndetse n’abakina imbere  muri abakinnyi beza batoranijwe, mwese mukore itandukaniro muri uyu mukino kuko iyo mutsinze bihesha ishema Minisiteri yacu y’Ingabo ndetse na RDF”


“Ndabashimira uko mumaze iminsi mwitwara neza muri buri mukino mukina nibiriya tuba dushaka, mutsinde n’uyu mukino wo kuwa Gatandatu dukomereze no ku yindi mikino irimbere kuko twe nizo ntego duhorana ni nabyo biduhesha gutwara buri gikombe dukiniye”

Yongeye kubibutsa ko nk’ubuyobozi bubareberera bakomeje kubashyigikira muri buri kimwe cyatuma bitwara neza.

Yagize ati: “Nk’ubuyobozi tubari inyuma nkibisanzwe kandi no kuri uyu mukino tuzaba turi hariya tubashyigikiye, nk’uko Umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR FC Gen MK Mubarakh, yabibabwiye ubwo yabakiraga, ko uwabatsinze ntaho yagiye kandi nibyo koko umurongo wacu uhora ari umwe intsinzi nubu rero turahari ngo tubatsinde dore ko  imwe twatsinze kiriya gihe ubu iri inyuma ya hahandi”

“Ndabifuriza amahirwe”

APR FC irakina umukino wayo wa Super Cup n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro ku isaha yii saa Kumi nebyili n’igice (18h30)